Hot News: The Chinese Government is offering a Scholarship Opportunity One (1) Member of RCAO     Rwanda-China Alumni Organization Comforts Chinese People     Encouragement message to The Chinese People    

Kunshuro ya 3 Umuryango RCAO wakoze inteko rusange y’abanyamuryango

Posted by:
Admin Canisius Gakiza
2019-06-24

Kunshuro ya 3 Umuryango w’Abanyarwanda bize mu gihugu cy’Ubushinwa RCAO wakoze inteko rusange y’abanyamuryango.

Nkuko bisanzwe biba buri mwaka, Umuryango w’Abanyarwanda bize mu gihugu cy’Ubushinwa uzwi kw’izina rya Rwanda – China Alumni Organization (RCAO) kuri uyu wa gatanu tariki 21 kamena 2019 bakoze inteko rusange y’abanyamuryango barebera hamwe ibyagezweho umwaka ushize, bategura gahunda z’igihe kirekire habayemo n'amatora ya komite nshya.

Igitecyerezo cyo gushinga uyu muryango cyavutse muri 2010, nyuma yaho tariki 1/11/2012 nibwo uyu muryango washyizwe ku mugaragaro n’abanyeshuri batanu  bari basoje icyiciro cya gatatu n’icya kane cya kaminuza mu gihugu cy’Ubushinwa; mu 2015 nibwo uyumuryango wemerewe gukorera kumugaragaro mu Rwanda. Nyuma umuryango wakomeje kwaguka ugo magingaya abanyamuryango bagera kuri 500.

Mu byagezweho harimo gufasha abatishoboye batandukanye harimo gusura abasizwe iheruheru na Jenocide yakorewe Abatutsi 1994, gusura inzibutso zitandukanye banazitera inkunga, baguze ubutaka bazubakwamo icyicaro gikuru cy’umuryango (Alumni Center) kizaba kigizwe n'ibice bitandukanye harimo ikoranabuhanga n’umucyo.

Muri iyi nteko rusange y’abanyamuryango yitabiriwe nabasaga 100, baganiriye kubikorwa bitandukanye byakomeza kuwutezimbere.

Bwana HIGANIRO Theoneste ageza kubitabiriye inteko rusange uburyo umuryango wavutse n'ibyagezweho mu myaka yashize

Bwana HIGANIRO nkumwe mubashinze uyu muryango akaba arinawe uwuyobora kuva mu 2012 akaba amaze kuwugeza kubikorwa bitandukanye harimo kwiyongera kw'abanyamuryango, system nshya yo kwiyandikisha kubifuza kuba abanyamuryango, kubona ibiro bihoraho, nibindi bikorwa bitandukanye.

Bwana Higaniro asangiza ibitekerezo abiyabiriye iyi nteko rusange.

 

Bwana KAMANZI Emmanuel ageza kubanyamuryango gahunda y’imyaka itanu irimbere

Hagarutsweho gahunda y’imyaka itanu irimbere izashyirwa mubikorwa, uburyo abanyamuryango bakwiteza imbere, gahunda zigomba kwihutishwa gushyirwa mubikorwa, nibindi.

Abitabiriye iyi nteko rusange babagezaho ibigiye gushyirwa mubikorwa mugihe cya vuba

 

Habajijwe ibibazo bitandukanye harimo icyakorwa kugirango uyumuryango ukomeze gukura

 





IMANGU Eddy wahawe igihembo nk'umwe mubakoze ibikorwa by'indashikirwa. Niwe wakoze Logo igaragara k'urubu nkoranyambaga rw'umuryango

 

 

 





 Komite nshya yatorewe kuyobora RCAO

Iyi komite igizwe n'abantu bane aribo Bwana NSENGIYUMVA Florien (ibumoso) watorewe umwanya w'umunyamabanga (Secretary), Bwana MINANI Epimaque wagizwe uwungirije umuyobozi mukuru (Vis – Chairman), Bwana HIGANIRO Theoneste wongeye gutorerwa kuyobora uyumuryango nk’Umuyobozi mukuru (Chairman) na Madam UWERA Assumpta watorewe kuba umubitsi (Treasurer).

Bwana HIGANIRO Theoneste asezeranya abanyamuryango gukomeza kuwutezimbere

Murwego rwogufasha kubona imirimo nandi makuru yose ajyanye n'imirimo kub'anyamuryango basoje amasomo yabo mu gihugu cy'Ubushinwa, RCAO irateganya kuzajya yakira abanyushuli bose ugo bazaba bagarutse mu Rwanda ibakorera umunsi mukuru. Bashyiriweho uburyo bwokwiyandikishya Form igaragara kurubuga rw'umuryango:

Urubuga rwo kwiyandikishaho, kanda hano: 2019 RCAO Graduates Registration page

Iyi nteko rusange iba buri mwaka ugo yaheruka kuba tariki 28 gashyantare 2018 yarigeze kumubare usanga 350 barenga.

RCAO Chat Room

 
You are: